AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yagaragaje intandaro y’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bituruka muri Afurika y’Epfo ahp abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera .

Agatotsi kaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda ngo ushingiye ku mabwire ya bo ubuyobozi bw’icyo gihugu buha agaciro.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, aho yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.”

“Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko yahisemo kubizera. Twabwiye Uganda ibi bibazo, ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bayikeneyeho ubufasha.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda udatera imbere kubera ubushake buke bwo gushakira ibisubizo ibitandukanya impande zombi.

Yagize ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu myaka ibiri ishize, dushobora kugikemura bibaye atari ukwikunda cyangwa umuntu ushaka ko ibintu bizamba.’’

Perezida Kagame asanga hari amabwire menshi yihishe inyuma y’ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda, yanavuze ko uyu mutwe (atigeze avuga izina usaba Uganda ubufasha mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo ibibazo kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda bakorera n’abatuye muri Uganda batangiraga gufatwa n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI) binyuranye n’amategeko.

Uganda ishinja abo banyarwanda kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo bamwe mu banyarwanda batangiraga gukorerwa iyicarubozo, bikabaviramo kuremara ingingo bakanirukanwa ku butaka bwa Uganda.

Ni ibikorwa byakurikiye amakuru y’uko hari abantu benshi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa bahamijwe ibyaha n’inkiko zarwo ariko bidegembya muri Uganda, bakarindirwa umutekano n’ibikorwa byabo bigasagamba, barimo nka Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo hamwe n’ibikorwa by’umutwe wa RNC.

Iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera, Perezida Kagame yakiganiriyeho na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa 25 Werurwe 2018.

Abakuru b’ibihugu byombi batangaje ko bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.  Gusa bisaba naho ntaccyo byatanze nk’umuti wa burundu wicyo kibazo kuko abanyarwanda bakomeje guhohotererwa muri Uganda, bakirukanwa muri icyo gihugu buri munsi.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda bituruka muri Afurika y’Epfo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger