Perezida Kagame yagaragaje impamvu akeka zatumye akarere ka Burera Kaba akanyuma
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari impamvu nyamukuru Ibyo aribyo byose zatumye Akarere ka Burera gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru gaherekeza utundi mu mihigo ya 2022_2023..
Ni mu nama y’umushyikirano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023,,yabaga ku munsi wa Kabiri ari naho hagaragarijwemo uko uturere twarushanyijwe muri gahunda y’mihigo Akarere ka Nyagatare kakaza kayonoye utundi n’amanota 81.64%, mu gihe Burera yo yabanjirije utundi twose ihereye inyuma n.amanota 61,79%.
Perezida Kagame yavuze ko ibintu biba bifitanye isano kuko kuba Burera yabaye iya nyuma ari uko irimo kanyanga nyinshi.
Yagize ati’:” Numvise ubwo bavugaga imibare y’uko uturere dukurikirana, ,numva akarere ka Burera ariko kabaye akambere uturutse inyuma,ariko ibintu burya biba bifitanye isano(…….) njye icyo nkeka n’uko Burera ifite Kanyanga nyinshi”.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibi byaba bitatewe n’uko hari Kanyanga nyinshi haba hari ikibazo mu bayobozi bo ubwabo.
Yagize ati’:” Nanone kandi mu gihe kuza ku mwanya wa nyuma by’akarere ka Burera byaba bidaterwa n’uko hari Kanyanga nyinshi, ubwo ikibazo cyaba gifitwe n’abayobozi nabo ubwabo bisuzume barebe Kandi babikore vuba”.
Perezida Kagame Kandi yashimiye by’umwihariko uturere twaje mu myanya y’imbere adusaba gukomeza gukaza ingamba no kudateshukwa kuyo bafashe ikazana impinduka.
Aha yavuze ko akarere ka Nyagatare kabaye akambere kahoze nako kaza mu myanya y’inyuma ariko kuri iyi nshuro kakaba karakoze amavugurura yo kurwanya Ibyari imbogamizi birimo ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga byakundaga kugaragara biturutse mu gihugu cyabaturanyi.
Yagize ati’:” Nyagatare yabaye iya mbere ariko nayo mu gihe cyashize yazaga mu myanya ya nyuma, ndakeka ko impamvu yabaye iya mbere ari uko yagabanyije kanyanga,kuko igihe yahabaga cyane nayo aho yazaga irahazi”.
Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru nitwo twiganje mu myanya ya nyuma aritwo Gakenke yaje ku mwanya wa 23 n’amanota 7.91% , Gicumbi ku mwanya wa 24 n’amanota 70,88%, Musanze ku mwanya wa 25 n’amanota 67,65%,Burera ku mwanya wa 27 n’amanota 61,79%, mu turere dutanu tugize iyi Ntara,Rulindo niyo yonyine yaje imbere iba iya 3 n’amanota 79,86%.
Intara y’Uburasirazuba niyo yaserukiye izindi Ntara n’amanota naho Intara y’Amajyaruguru iherekeza izindi Ntara.
Intara y’Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n’amanota 79%, ikurikirwa n’ Amajyepfo n’amanota 78%, iy’Iburengerazuba 76%,
Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma n’amanota 70%.
Perezida Kagame wasoje iyi nama y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18, yasabye abayobozi kudasiga aho bicaye imyanzuro yayifatiwemo kandi bagaharanira gukosorwa ibitaragenze neza mu mikorere yabo.
Uko uturere dukurikirana mu manota