AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’imikoranire y’Afurika n’u Bushinwa mu nama ya FOCAC

Mu muhango wo  gusoza Inama Mpuzamaha y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’,  Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe,  mu ijambo yavuze mu gusoza iyi nama yavuze byinshi Afurika ishobora kungukira mu mikoranire n’u Bushinwa.

Iyi nama ya ‘FOCAC’ ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza.” Muri iyi nama Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika 53 ndetse na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, wari wakiriye iyi nama.

Muri iyi nama yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 3 Nzeri 2018, i Beijing,  hemejwe inyandiko ebyiri zikubiyemo intego z’ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, zirimo iyiswe ‘Beijing Declaration’ na ‘Beijing Plan of Action’.

Duhereye ku nyandiko ya Beijing Declaration , iyi ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika, umuco n’ubufatanye hagati y’abaturage.

Naho Beijing Plan of Action yibanda ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubuhinzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, ingufu n’umutungo karemano, ubukungu bushingiye ku nyanja, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ imari.

Perezida Kagame agendeye kuri ibi yavuze ko  ubufatanye bwagaragajwe muri iyi nama nibukomeza, nta mpungenge ko ibyemejwe bizashyirwa mu bikorwa.

Ati “Nitugumana umwuka twavanye muri iyi nama ya Beijing, sinshidikanya ko tuzaba dufite byinshi twishimira nitwongera guhurira muri Afurika.”

Perezida Kagame yongoyeho ko “By’umwihariko Beijing Action Plan igamije guteza imbere imishinga y’iterambere isanzwe hagati y’u Bushinwa na Afurika. Iyi nama yaguye ubufatanye mu ngeri zizaduhuriza hamwe mu gushyira mu bikorwa intego zacu.

Perezida Kagame avuga ko umubano w’u Bushinwa n’Afurika udashingiye ku muntu umwe uwo ari we wese, kuko ngo ibyiza birimo bigezwa ku bihugu byose by’Afurika bikorana n’u Bushinwa mu rwego rw’ubucuruzi.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yavuze ko iki gihugu kidashora imari muri Afurika mu mishinga itaramba, avuga ko Ubushinwa buri gufasha uyu mugabane mu kubaka ibikorwa-remezo byawo. Bwana Jinping yanasezeranyije ibihugu by’Afurika ko Ubushinwa bugiye gushora imari y’inyongera  ingana na miliyari 60 z’amadolari y’Amerika avuga ko igamije iterambere ry’uyu mugabane no gushimangira umubano.

Hagati aho u Bushinwa n’Amerika bifitanye intambara ikomeye mu by’ubucuruzi aho ahanini ibi bihugu byombi usanga  byibanda mu kurwanirira ubwiganze mu isoko ryo ku mugabane w’Afurika. Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere gitera inkunga nyinshi ibikorwa-remezo byo ku mugabane w’ Afurika.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu nama ya FOCAC

Perezida Kagame asuhuzanya na Xi Jinping
Perezida Jinping (hagati) ageza ijambo ku bitabiriye inama y’uyu mwaka, acyikijwe na Perezida Cyril Ramaphosa (ibumoso) w’Afurika y’epfo na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea
Abakuru b’ibihugu bya Afurika 53 bitabiriye inama ya FOCAC i Beijing
Twitter
WhatsApp
FbMessenger