AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga (+Amafoto)

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Perezida wa Republika Paul Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga , icyambu cya mbere kidakora ku nyanja (Inland port) cyubatse mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bubiko bushya buzafasha mu kuba umucuruzi yatumiza ibicuruzwa bye nka Dubai, mu Bushinwa n’ahandi, bakabimukurikiranira bakanabishakira ibyangobwa byose aho bizaca kugeza bigeze mu Rwanda mu bubiko i Masaka.

Kugeza ubu gutwara kontineri imwe ivuye i Mombasa iza i Kigali bitwara amadolari hagati y’ibihumbi 3000 na 4000. Mu gihe kontineri iyo ivuye mu cyambu cya Shanghai mu Bushinwa yerekeza I Mombasa, bitwara amadolari ari hagati ya 500 n’1000 gusa.

Ubu bubiko bwuzuye i Kigali nibukoreshwa neza uko bikwiriye bwitezweho gufasha u Rwanda kuzigama miliyoni 50 z’amadolari ku mwaka y’igiciro cyagendaga ku kuzana ibicuruzwa bivuye mu mahanga.

Kuva batangira muri Kigali umwaka ushize, Kigali Logistics Platform ivuga ko byagabanyije igihe byatwaraga amakamyo kuva ku cyambu ugera mu Rwanda, biva ku minsi 14 bigera ku minsi itatu.

Biteganyijwe ko iki cyambu kizagabanya igiciro ndetse n’igihe byatwaraga kugira ngo ibicuruzwa bive mu byamvu bya Mombsa muri Kenya na Dar es Salam muri Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Ports World, Sultan Ahmed Bin Sulayem, yashimiye ubufasha Leta y’u Rwanda yabahaye ngo icyiciro cya mbere cy’ububiko cyuzure. Yavuze ko icyatumye bishimira gukorera mu Rwanda ari ubuyobozi bukora neza, umutekano no korohereza ishoramari bihari.

Ni icyambu cyubatswe n’ikigo cyitwa Dubai Ports World; icyiciro cya mbere kiri butahwe uyu munsi kikaba kigizwe n’aho za kontineri zizajya zishyirwa, ibyumba by’ububiko, ndetse n’ibiro abakozi batandukanye bazajya bakoreramo.

Dubai Ports World yashoye agera kuri miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika muri uyu mushinga. Igice cyahariwe gushyirwamo kontineri gifite ubuso bwa metero kare 12,000 bushobora kujyaho kontineri ibihumbi 50. Mu gihe ibyumba by’ububiko bibiri bishobora kujyamo toni ibihumbi 640 ku mwaka, kuri buri cyumba.

Mu bakozi bakora muri Kigali Logistics 98 % ni abanyarwanda. Ubu bubiko buzacungwa na Dubai Ports World mu gihe cy’imyaka 25, Leta y’u Rwanda ibone kubwegukana.

Dubai Ports World yashoye agera kuri miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika muri uyu mushinga.
Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Mu bakozi bakora muri Kigali Logistics 98 % ni abanyarwanda.

Ubu bubiko buzacungwa na Dubai Ports World mu gihe cy’imyaka 25, Leta y’u Rwanda ibone kubwegukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger