AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo gukorera imodoka za Volkswagen mu Rwanda – AMAFOTO

Umuhango wabereye mu gace kahariwe inganda i Masoro (Special Economic Zone) mu Karere ka Gasabo,  Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango wo kwerekana k’umugaragaro imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda n’uruganda rwa Volkswagen, kuri uyu wa Gatatu  27 Kamena 2018.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango yavuze ko  igiciro bashyize kuri caguwa cyangwa ibindi bikoresho byakoreshwjwe icyo giciro bagishyira kubishya,  yagize ati “Niba ufashe igiciro ukagishyira mu guca ibintu byakoreshejwe kuki utagishyira mu gushaka ibishya,Afurika n’u Rwanda dukwiye ibyiza iyi niyo nzira yerekana ko tubishoboye, Afurika ntabwo yagakwiye kuba ikimoteri kujugunywamo imodoka n’ibindi bikoresho byakoreshejwe n’ubundi birangira ubyishyuyeho menshi”

Umukuru w’igihugu yanavuze ko iki ari ikimenyetso ku bantu batizeraga ko imodoka zikorerwa mu Budage zanakorerwa mu Rwanda , gusa uyu munsi bikaba bibaye imodoka zirakozwe zikaba zigiye kwigaragaza. Perezida Kagame yanavuze ko imodoka ya mbere yabonye mu Rwanda ari iya Volkswagen kera akiri umwana muto .

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka, Izo modoka zikaba arizo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Iki kigo cya Volkswagen kandi biteganyijwe ko nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera muri cyo  cyatangiye gukorera mu Rwanda. Ibi Perezida Kagame akaba yanabivuzeho yizeza ko uru ruganda ruzatanga imirimo kandi narwo rukunguka cyane ko usanga  Abanyafurika aribo bagura ibintu byinshi ku Isi, yanaboneyeho umwanyayizeza uru ruganda rwa Volkswagen ruri gukorera mu Rwanda ko nta kabuza Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bazarubera abakiriya.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Thomas Schaefer yavuze ko uyu munsi ushimangira indi nkingi muri gahunda ya Volkswagen ku karere ka Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara,yakomeje avuga ko n’ubwo Africa ari isoko rikiri rito ku modoka nshyashya, ngo ni isoko ritanga ikizere mu gihe kiri imbere. Ari nayo mpamvu bafite ishami muri Africa y’Epfo, Kenya, Nigeria n’u Rwanda.

Yagize ati “By’umwihariko ku Rwanda abantu bose baribaza ngo kubera iki twahisemo iki gihugu? Kiratekanye mu miyoborere (political stability), ntitihanganira ruswa, ubukungu buzamuka neza, kikiri gito, gifite inyota yo gutera imbere, gifite abaturage bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga (Tech Savvy population), u Rwanda rurayoboye mu guhanga ibishya n’ikoranabuhanga, gikeneye cyane ‘mobility solutions’, Kigali iyoboye gahunda ya ‘Smart City’, kandi Volkswagen na Guverinoma y’u Rwanda bahuje icyerekezo, twizera ko u Rwanda rwari rubikwiye.”

Icyegeranyo cyakozwe na Rwanda Revenue Authority mu mwaka wa 2017 cyerekanye ko imodoka 7000 na 9000 buri mwaka arizo zinjira mu Rwanda inyinshi murizo usanga zaranakoze.

Perezida Kagame n’Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo Thomas Schafer
Imodoka ya mbere ikigo cya Volkswagen cyateranyirije mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nayo ihendutse.
Iyi niyo modoka ya mbere yerekanywe yo mu bwoko bwa “VW Polo”

Clare Akamanzi akora ku modoka ya mbere ya Volkswagen yamuritswe mu Rwanda

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo Thomas Schafer
Perezida Paul KAGAME ageza ijambo rye kubitabiriye uyu muhango
Umurongo w’imodoka za Volkswagen m’u Rwanda

 

Aba ni abakozi bari mugikorwa cyo guteranya imodoka muri uru ruganda   

Twitter
WhatsApp
FbMessenger