Perezida Kagame yabonanye na Gen Luzi w’Ubutaliyani uri mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo Luzi watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda.
Gen Luzi uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ’Arma dei Carabinieri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje ko aba bagabo bombi babonanye na Perezida Kagame, gusa ntibyavuga ibyo baba baganiriye na we.
Abandi bari baherekeje Gen Luzi nk’uko bigaragara muri imwe mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta cyo kimwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Gen Luzi n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo IGP Dan Munyuza yavuze ubwo yahaga ikaze mugenzi we wo mu Butaliyani, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi zombi bumeze ighe kandi ko buzakomeza.
Yavuze ko impande zombi zizakomeza gukorana mu gusangira ubunararibonye, gutanga amahugurwa ndetse no kongera ubumenyi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Carabinieri yayifashije cyane mu kubaka ubushobozi uhereye mu mwaka wa 2017.
Icyo gihe abapolisi b’u Rwanda basaga 900 babonye amahugurwa yatanzwe na Carabinieri atangirwa mu Rwanda no mu Butaliyani.