AmakuruImikino

Perezida Kagame umaze kugaragaraho kwihebera Siporo yavuze abakinnyi 5 akunda cyane muri NBA

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje abakinnyi batanu akunda cyane mu mukino wa Basketball by’umwihariko muri NBA imaze kwigarurira imitima ya benshi.

Perezida Kagame yashyize Stephen Curry na LeBron James ku rutonde rw’abakinnyi batanu bakina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) akunda by’umwihariko bitewe n’uburyo bitwara mu kibuga.

Uru rutonde yarugarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, akaba ari na we washinze Giants of Africa, umushinga washyiriweho kuzamura impano y’abato muri Basketball ya Afurika.

Yari mu Nama yiga ku Iterambere rya Siporo muri Afurika ‘Moving Sports Forward Forum’, yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2022.

Iyi nama yateranye ku nshuro ya mbere, yahuriyemo abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda, abikorera, abahagarariye imiryango idaharanira inyungu, abakinnyi n’abandi. Yateguwe ku bufatanye bwa Giants of Africa na Basketball Africa League.

Masai yabajije Umukuru w’Igihugu ibibazo yise ko ‘bikomeye kandi biteye amatsiko’ ariko byibanda ku mukino wa Basketball muri Afurika.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida, ni nde mukinnyi ukunda muri NBA?’’

Perezida Kagame yamusubije ko ‘akunda benshi’, ahita amusaba gutanga nibura urutonde rw’abakinnyi batanu.

Abakinnyi yavuze ko akunda barimo ‘Stephen Curry [Umunyamerika w’imyaka 34 ukinira Golden State Warriors], Kevin Durant [Umunyamerika w’imyaka 33 ukina muri Brooklyn Nets], LeBron James [Umunyamerika w’imyaka 37 ukinira Los Angeles Lakers], Giannis Antetokounmpo [Umugiriki w’imyaka 27 ukinira Milwaukee Bucks] na Pascal Siakam [Umunya-Cameroun w’imyaka 28 ukinira Toronto Raptors].’

Kuri Stephen Curry, Perezida Kagame yavuze ko amukunda by’umwihariko.

Mu kubisobanura yagize ati “[Masai Ujiri] Nakubwiye impamvu. Ni umuntu udasanzwe, uko ameze, imiterere ye. Izindi mbaraga nke n’ibyo adakora neza ntabyo nitayeho. Ni we wa mbere.’’

Perezida Kagame yanabajijwe Umuyobozi w’Ikipe akunda; agira ati “Nagisubije.’’ Aha yashakaga gushimangira ko akunda Masai Ujiri, Umuyobozi wa Toronto Raptors baganiraga.

Masai Ujiri wavutse mu 1970, ni Umunya-Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Nigeria. Ni Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yahesheje igikombe cya Shampiyona ya NBA mu 2019 ari na cyo cya mbere yegukanye mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Golden State Warriors yari ifite icya 2018.

LeBron Raymone James Sr. “King James” ni umwe mu Banyamerika bafite izina rikomeye muri Basketball. Uyu mugabo w’imyaka 37 akinira Los Angeles Lakers
Umunyamerika Kevin Wayne Durant w’imyaka 33 akinira Brooklyn Nets muri NBA
Umunya-Cameroun Pascal Siakam w’imyaka 28 akinira Toronto Raptors
Stephen Curry ni Umunyamerika ukinira Golden State Warriors. Ari mu nkingi za mwamba z’iyi kipe iri gukina Playoffs muri NBA
Umugiriki Giannis Sina Ugo Antetokounmpo uzwi nka “Greek Freak” akinira Milwaukee Bucks
Twitter
WhatsApp
FbMessenger