Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku bijyanye n’inama ya Commonwealth izabera i Kigali
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwongereza aho yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Charles cya Wales, baganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali umwaka utaha.
Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro by’umukuru w’igihugu bibinyujije ku rubuga rwa Twitter byanditse ko ibiganiro bya Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles byibanze ku nama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) izabera i Kigali mu Rwanda muri Kamena 2020.
Igikomangoma cya Wales cyakiriye Perezida Kagame mu ngoro ya Highgrove iherereye Gloucestershire, Twabibutsa ko mu kwezi kwa Mata 2018 Igikomangoma Charles yijeje ko azitabira iyo nama kugira ngo yirebere ibyiza by’u Rwanda.
Itsinda ry’intumwa zo mu Bwongereza zikora mu biro bishinzwe Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) muri Werurwe uyu mwaka ryashimye aho u Rwanda rugejeje imyiteguro yo kwakira inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza.
Iyi nama ya 26 ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali mu 2020.