AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame nawe yerekeje muri DR Congo basura abo Nyiragongo yasize iheruheru (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021,Perezida Paul Kagame yageze i Goma muri RD Congo aho yakiriwe na mugenzi we, Félix Tshisekedi mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu.

Perezida Kagame yerekeje muri icyo gihugu nyuma y’uko umukuru wacyo Felex Tshisekedi yari aherutse mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Abakuru b’ibihugu byombi bakimara gusuhuzanya,bahise bajya kuzenguruka Umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’Ikirunga cya Nyiragongo.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi nayo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, abakuru b’ibihugu bagarutse kuri Serena Hotel i Gomabagirana ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ngushakira hamwe umuti ibibazo byatejwe n’iruka ry’iki kirunga mu bihugu byombi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe arimo ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’u Rwanda na RDC.

Andi masezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Imari hagati y’ibihugu byombi agena amahame yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byo mu bihugu byombi.

Amasezerano ya gatatu yasinywe ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC, Sosiyete yasinye amasezano ni Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA).

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kamena 2021,nabwo aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo aho imihanda itandukanye irimo n’uwo mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba,yarangiritse.

Perezida Kagame yageze i Goma kuri uyu wa gatandatu

Aba bakuru b’ibihugu basuye ahangijwe n’umutingito i Goma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger