AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’ Afurika bageze i Sochi mu nama ihuza uyu mugabane n’u Burusiya (+AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, izayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Biteganyijwe ko iyo nama igiye kuba ku matariki ya 23 na 24 Ukwakira 2019 ,  ibihugu bya Afurika bigirana amasezerano n’u Burusiya yerekeranye n’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari.

Iyi nama ibayeho bwa mbere yateguwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, izanitabirwa na Perezida Abdel Fattah el-Sisi uyoboye umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatumiye muri iyo nama abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika basaga 50.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa barimo na Perezida Yoweli Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda.Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Hage Gottfried Geingob wa Namibia na Dr Abiy Ahmed wa Ethiopia uherutse guhabwa n’igihembo kitiriwe Nobel.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2018, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu biro bye i Kremlin yakiriye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda baganira ku mubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko Perezida Kagame yageze ahitwa Soschi mu Burusiya aho agiye kwifatanya na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu na Guverinoma za Africa muri iriya nama.
Denis Sassou Nguesso wa Congo na we yahageze
PM Dr Abiy Ahmed wa Ethiopia na we yageze mu Burusiya
Perezida Museveni na we yagezeyo
Idriss Beby Itno  Perezida wa Chad
Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti
Hage Gottfried Geingob wa Namibia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger