Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro i Luanda muri Angola
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bitezwe kugirana ibiganiro kuri uyu wa gatatu mu murwa mukuru Luanda wa Angola ku “guhosha ubushyamirane” hagati y’ibi bihugu, nkuko uruhande rwa Congo rubivuga.
Perezida wa Angola João Lourenço, muri iki gihe uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), ni we muhuza muri ibi biganiro, wahawe iyi nshingano n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).
Imirwano hagati y’ingabo za DR Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize uyu mutwe nta gitero gikomeye ugaba.
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Leta y’u Rwanda ishinja bamwe mu bagize FDLR gusiga bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Ukwa gatandatu 2022
Ku mugoroba wo ku wa kabiri, ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje kuri Twitter amafoto amugaragaza ageze ku kibuga cy’indege i Luanda, bivuga ko yahise agirana ibiganiro bya mbere na Perezida Lourenço mu biro bye.
Ryongeraho ko nta cyamenyekanye ku byo aba bombi baganiriye muri ibyo biganiro bibanziriza ibyo kuri uyu wa gatatu.
Nta cyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza ku mugaragaro ku bwitabire bwa Perezida Kagame, ariko ku wa mbere ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo mu Rwanda utarifuje gutangazwa izina yemeza ko Perezida Kagame yitabira ibi biganiro.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya leta ku wa mbere, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Congo kidashobora gucyemurwa mu nzira y’imirwano hagati ya FARDC na M23, ko ahubwo umuti wacyo ukwiye gushakirwa mu nzira ya politiki y’ibiganiro.
Ariko leta ya Congo ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba, ndetse mu kwezi kwa kane yawukuje mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya igirana n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Umutwe wa M23 uvuga ko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe nta biganiro waba ubanje kugirana na leta ya Congo.
Mu cyumweru gishize, intumwa yihariye ya ONU kuri DR Congo, Bintou Keita, yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko kubura kw’imirwano hagati ya FARDC na M23 kwasubije inyuma intambwe ibi bihugu byari bimaze gutera mu mubano, anavuga ko uyu mutwe urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye.
Zimwe mu ngamba leta ya Congo yafashe nyuma yuko imirwano yubuye, zirimo no guhagarika ingendo za kompanyi y’u Rwanda yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir.
Ubu M23 igenzura uduce tumwe two mu ntara ya Kivu ya ruguru, hamwe n’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.
Abaturage barenga 170,000 bamaze guhunga imirwano, nkuko bitangazwa na ONU.