Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu yindi nama yiga ku mutekano wa RDC
Uwungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya bavuze ko hateganyijwe indi nama i Addis Ababa muri Ethiopia,izahuza abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame na Tshisekedi.
Iyi nama ngo igamije gusuzuma ibimaze kugerwaho bijyanye no kugarura amahoro muri Congo, no gusubiza umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu mu buryo.
Abakuru b’Ibihugu batandukanye mu Karere, Evariste Ndayishimiye, William Ruto, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba ari na we muhuza mu bibazo wagennwe na EAC, Joao Lourenco, wa Angola, Perezida na Felix Tshisekedi, batumiwe muri iyi nama.
Christophe Lutundula ageze ku Rwanda, ati “Nizera ko Perezida Kagame, azaba ahari.”
Iyi nama izaba tariki 17 Gashyantare, 2023 mu masaha y’ikigoroba i Addis Ababa muri Ethiopia.
Christophe Lutundula avuga ko iyo nama izasuzuma ibimaze kugerwaho, ariko akavuga ko Congo ihagaze ku kuba imyanzuro yafatiwe i Luanda igomba kubahirizwa ijambo ku rindi, akadomo ku kandi uko yanditswe.
Yavuze ko Congo idashaka intambara ku muntu uwo ari we wese, ko icyo ikeneye ari ibiganiro by’ukuri, bitarimo imbereka, kandi byubaka, bitari ibiganiro by’agahato kubera umututu w’imbunda.
Aba bayobozi Christophe Lutundula na Patrick Muyaya bavuze ko iki gihugu kidashobora kuva mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba nk’uko bamwe mu baturage babitanzemo ibyifuzo, kubera ko ngo “byaba ari igitego u Rwanda rutsinze.”
Christophe Lutundula yavuze ko Congo ifitanye urubibi n’ibihugu bitanu mu Burasirazuba (u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudan y’Epfo n’u Burundi), byose bigize EAC, bityo ko na yo mu buryo bwa politiki ari amahirwe kuri yo kuba umwe mu banyamuryango ba EAC.
Yavuze ko ibibazo Congo ifitanye n’u Rwanda, EAC ari yo yafasha ko bikemuka kuko u Rwanda rutaba muri SADC.
Ikindi gituma Congo isabwa kuguma muri EAC, ngo ni ukuba ibicuruzwa bijyayo byinshi binyura ku byambu bya Mombasa muri Kenya na Dar es Salaam muri Tanzania.
Inama y’I Addis Ababa ikurikiye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 04 gashyantare, 2023, ikaba yarafatiwemo imyanzuro Congo itishimiye, nk’uko Christophe Lutundula yabigarutseho kuko ngo ibyo basabye ko bikosorwa mu itangazo ntibyakozwe.