AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira muri Angola ku nshuro ya 3

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, Ibihugu by’u Rwanda na Uganda birasubira muri Angora mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi warajemoagatotso hagati y’ibi bihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iyo nama ya gatatu yiga kuri icyo kibazo izaba irimo abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abahuza b’impande zombi ari bo Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

https://twitter.com/onduhungirehe/status/1223372020164984833

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola na yo yemeje amakuru y’iyi nama, ivuga ko Perezida wa Angola, João Lourenço, ari we watumiye bagenzi be b’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bongere baganire ku kibazo cy’umutekano n’imibanire hagati y’ibihugu byo mu Karere.

https://twitter.com/angola_Mirex/status/1223321492651417601

Perezida Kagame na Museveni baherukaga guhurira Muri Angola kuwa 21 Kanama 2019, ubwo bashyiraga umukono ku masezerano  y’ubufatanye n’umutekano  mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Hari hari kandi Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Ni ubwa kabiri bari bahuriye muri Angola nyuma y’ubutumire bari bahawe na Perezida João Lourenço. Perezida Kagame yageze muri Angola avuye muri Namibie aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi.

Kuri Twitter, ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje ko “Perezida João Lourenço, Kagame, Museveni na Tshisekedi basoje inama yabahuje hasinywa amasezerano agamije kunoza imikoranire n’umutekano mu Karere.’’

Mu nama ya mbere yabanje guhuza abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

U Rwanda rwari  rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.

Abahagarariye ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kongera guhurira mu biganiro (Ifoto: Urugwiro)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger