AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira i Luanda

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bagiye kongera guhurira i Luanda muri Angola mu rwego rw’ibiganiro bigamije kurangiza ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko iyi nama iteganwa kuba ku wa Gatatu taliki 21 Kanama 2019.

Izaba ari inama igamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no kureba ‘uko usubira mu buryo kandi burundu.’

Amb. Nduhungirehe ati: “Nibyo iyi nama izaba kuri uyu wa Gatatu taliki 21, Kanama 2019. Izahuza ibihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Angola na Uganda.”

Iyi nama kandi izigirwamo ibibazo by’umutekano mu karere no kureba ‘uko ikibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda cyakemuka burundu.’

Abajijwe niba asanga umubano hagati y’u Rwanda na Uganda byoroshye ko wasubira mu buryo kubera ibyo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko bakorerwa muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “biragoye nyine ariko tuzagerageza.”

Itangazo ryaraye risohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Angola rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bazasinya amasezerano arimo uburyo buzakoreshwa kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo (u Rwanda na Uganda) usubire mu buryo kandi mu buryo burambye.

Hazaba kandi hari Abakuru b’Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Angola.

Perezida wa Angola, Joao Lourenco ni we uzaba ahagarariye uyu muhango. Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni baheruka guhurira i Luanda taliki 12 Nyakanga, 2019. Mu nama yabereye i Kinshasa muri Gicurasi 2019,

Abakuru b’ibihugu bine byo muri aka karere ubwo bahuriraga i Luanda ngo bigire hamwe uko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger