AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe wa Canada bagiranye ibiganiro ku ngamba zo kurwanya coronavirus

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku ngamba igihugu cyashyizeho zigamije guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus itera COVID-19.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga bwa mbere mu Rwanda kuri uyu wa 26 Werurwe 2020, abarwayi 41 bamaze kuboneka ku butaka bwarwo.

Izamuka ry’ubwandu bushya bw’abafite Coronavirus ryatumye hakazwa ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ryayo.

Kuri ubu hashize iminsi ine, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, asohoye amabwiriza avuga ko kuva ku wa 21 Werurwe 2020 ingendo zitari ngombwa zihagaritswe, abantu babujijwe kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa, uretse abatanga n’abashaka serivisi z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha, iza banki n’izindi.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 25 Werurwe 2020 yavuze ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho.

Yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ku byiza by’ingamba z’ubuzima zo ku rwego rw’igihugu n’ubufatanye bw’Isi yose mu kurandura icyorezo cya Coronavirus n’intambwe z’ingenzi zikeneye gufatwa mu guhangana n’ingaruka zacyo zikomeje kwiyongera.’’

Yakomeje avuga ati “Namushimiye umurava we n’ubufasha bwa Canada ndetse n’umusanzu we mu guhuriza hamwe ingamba z’umuryango wa G20 mu gushaka ubushobozi buhagije bwo gushyigikira ibyemezo byafashwe na Afurika.’’

Perezida Kagame yashimangiye ko icyorezo cya COVID-19 kizarangira mu gihe ‘twese dukoreye hamwe.’

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga ibihumbi 445, abarenga ibihumbi 19 bahitanywe na cyo mu gihe 112,037 bagikize.

Iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu n’uduce 190 bingana na ¾ by’ibihugu n’uduce 240 tugize Isi.

Ingaruka za COVID-19 ntizagumye mu rwego rw’ubuzima gusa kuko yanahungabanyije isoko ry’imari n’imigabane ry’ibihugu byinshi ku buryo ubukungu bw’Isi bushobora kugwa bidasanzwe.

Biteganyijwe ko ibihugu bihuriye muri G20 bizakora inama idasanzwe mu cyumweru gitaha iziga ku buryo hagabanywa ikwirakwira rya COVID-19 ariko hanarebwa ingaruka ifite ku bukungu muri rusange.

Ku wa Gatatu, u Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye mu mwaka ushize hagaragaye umurwayi umwe mu gihe ibindi bice by’Isi bikomeje guhangana n’ubwiyongere bw’abandura n’umubare w’abitaba Imana.

Biteganyijwe ko muri iyo nama ya G20, u Bushinwa buzahabwa umwanya wo gusangiza ibindi bihugu uko bwashoboye guhangana na COVID-19 no kubisangiza ubunararibonye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi b’ibihugu bigize G7, biyemeje ‘gukora ibishoboka byose’ ngo bihangane na virus no gufasha ubukungu bw’Isi.

Canada iri mu bihugu bikomeye bitarimo abarwayi benshi ba COVID-19, kuri ubu hamaze kuboneka abarwayi ba Coronavirus 1,959; abagera kuri 833 bari gukurikiranirwa hafi mu gihe 27 bitabye I

Twitter
WhatsApp
FbMessenger