Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye igitaramo cya John Legend(Amafoto)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu baturarwanda babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo John Legend yakoreye muri BK Arena, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
John Legend yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Mu gitaramo nk’iki cyabaye umwaka ushize hari hatumiwe umuraperi Kendrick Lamar.
Igitaramo cya John Legend cyabaye nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda, kuko yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamaha cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Byari byitezwe ko John Legend agera ku rubyiniro Saa Mbiri n’Igice z’ijoro, gusa habayeho gutinda gato kuko yatangiye kuririmba ahagana Saa Tatu.
Perezida Paul Kagame witabiriye igitaramo cya John Legend yafashe umwanya asuhuza abari muri BK Arena.