Perezida Kagame na Madamu we bifurije aAbanyarwanda iminsi mikuru myiza mu buryo bwihariye
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2022 bari kumwe n’umwuzukuru we wa mbere.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe n’umwuzukuru wabo,Perezida Kagame na madamu we bifurije abanyarwanda ibiruhuko byiza n’umwaka mushya muhire wa 2022 bateruye umwuzukuru wabo.
Bagize bati “Perezida wa Repubulika na madamu we babifurije ibiruhuko byiza n’umwaka mushya muhire wa 2022.”
Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.
Yagize ati “Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane…Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w’abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka ’promotion’, ni indi ’grade’ yo hejuru ishimishije.”
Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru.”
Yakomeje avuga ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi ngo ari gukura vuba.
Ati ” Ni umukobwa muzima, arakura vuba. Iyo amasaha ya curfew (amasaha yashyizweho yo kuba abantu bari mu ngo zabo), hari ubwo niruka nkajya kumusura.”
Ubwo uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame yavukaga,yamuhaye ikaze ndetse avuga ko yishimiye ko umuryango we wungutse umwuzukuru.