AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku mva z’Intwari z’igihugu [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we,Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva y’Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali.

Buri wa 1 Gashyantare mu Rwanda hizihizwa umunsi w’intwari z’igihugu aho muri uyu mwaka insganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda,agaciro kacu.”

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi w’Intwari,Perezida Kagame yagize ati ” Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.

Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.

Kuri uyu munsi,hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bitangira igihugu n’abagituye.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger