Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Doha, Qatar(Amafoto)
Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Qatar isanzwe ari kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu, ishoramari, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi. Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ni yo yatangaje aya makuru.
Ibihugu byombi bifitanye imikoranire igaragarira mu mishinga ikomeye. Urugero ni uko Qatar ifitemo imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, ndetse hari gahunda yo kugura 49% bya RwandAir.
Mu gihe Perezida Kagame ageze muri Qatar, ahasanganye itsinda ry’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru baturutse mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDF Command & Staff College), bayobowe na Brig. Gen. Andrew Nyamvumba. Aba bari muri Qatar mu rwego rw’amasomo mpuzamahanga, aho ku wa Mbere basuye Joaan Bin Jassim College of Defense Studies na National Defense College, ndetse bitezweho gusura ibindi bigo bikomeye bya gisirikare muri icyo gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje rukurikirana n’urwa Amir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, wasuye u Rwanda mu 2019 na 2022, bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza.