AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame mu myenda ya gisirikare yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare (+AMAFOTO)

I Gabiro mu ishuri rya gisirikari hasojwe imyitozo ya gisirikari izwi ku izina rya “Exercise Hard Puch” yo guhangana n’umwanzi yari imaze amezi atatu ikorwa mu kigo cya gisirikare giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye  uyu muhango wo gusoza iyo myitozo ya gisirikare atungurana aza muri uyu muhango yambaye imyenda ya gisirikare , umwambaro atari aherutse kugaragara yambaye.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoreshwa intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Iyi myitozo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatatu. Iyaherukaga yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2017, ikaba yarakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Iyo myitozo yiswe “Exercise Hard Puch” yari imaze amezi atatu.

Mu gusoza iyi myitozo haba hari abasirikare bakomeye mu ngabo z’igihugu, Perezida Kagame kwa mbara umwenda wa gisirikare byaherukaga ahagana mu mwaka  wa 2000.

Iyi myitozo ngarukamwaka yahawe izina rya ‘Hard Punch’, mu myaka ibiri ishize yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda byifashishwa ku rugamba

Perezida Kagame yatunguranye mu myenda ya gisirikare nyuma y’imyaka irenga 15
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, arakurikira uyo myitozo yiswe “Exercise Hard Puch”
Ni ku nshuro ya gatatu iyi myitozo ibereye i Gabiro. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016.

Amafoto : Village Urugwiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger