AmakuruPolitikiUbukungu

Perezida Kagame mu magambo yuzuye ihumure yifatanyije n’abaherutse gusigwa iheruheru n’ibiza

Ubwo ni ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda bagizweho n’ ingaruka z’ ibiza bimaze iminsi byibasira Intara y’ Amajyaruguru, Uburengerazuba n’ Amajyepfo. Yabivugiye mu ruzinduko yakoreye mu Karere ka Rubavu none ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu maze asura ahantu hugarijwe n’ imyuzure n’ inkangu ndetse anahura n’abaturage bagizweho ingaruka n’ ibyo biza mu gace k’ Inyemeramihigo.

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kandi yasuye agace k’ ubucuruzi ka Mahoko gafite inyubako zatwawe n’ imyuzure n’ Ikigo cy’ Amashuri  cyaragijwe Noheri cyo ku Nyundo gifite amashuri yatwawe n’ imyuzure yatewe n’ Umugezi wa Sebeya. Uruganda rw’ icyayi rwa Pfunda rwazahajwe bikomeye n’ imvura nyinshi yaguye narwo yarusuye.

Mu butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku baturage bagizweho ingaruka n’ ibiza yababwiye ati: “Naje hano kugira ngo mbashyigikire nanababwire ko tubatekerezaho, tuzi ububabare mwahuye nabwo muri ibi byago ndetse twifatanyije namwe muri ibi bihe.”

Yakomeje avuga ati: “Tuzakora ibishoboka byose ku bushobozi bwacu kugira ngo tubafashe musohoke mu bihe bigoranye.Tuzakora uko dushoboye ku buryo abazaba bashoboye kujya mu buzima busanzwe bazabikora mu gihe cya vuba.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger