AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame mu biro bye yakiriye intuma yohererejwe na Yoweri Museveni

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Ibi byamenyekanye nyuma yaho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Ambasaderi Adonia yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Uru ruzinduko rwa Adonia mu Rwanda ruje mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, aho rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo harimo ’FDLR’, ’P5’, na ’FLN’, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

Nubwo bimeze bityo muri iki gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibuganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.

Mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda ntiyigeze igaragaza aho igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

Ejo ku cyumweru, Gen. Muhoozi Kainerugaba – umuhungu wa Yoweri Museveni – yashyize amafoto abiri ya P.Kagame kuri Twitter yandikaho ati: “uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.”

Kuva mu myaka isaga ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

Uku guhura kw’iyi ntumwa ya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda, kuje gukurikira izindi ntumwa z’u Burundi ziherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibi birasa n’ibica amarenga ko umubano w’ibi bihugu ushobora kongera kuba mwiza, dore ko umaze imyaka myinshi urimo agatotsi, bikaba byarabangamiye cyane cyane ubuhahirane hagati y’ibyo bihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger