Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame mu bashyitsi b’imena bategerejwe muri Vivatech i Paris

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, bategerejwe i Paris mu Bufaransa aho biteganyijwe ko bazitabira ibikorwa by’inama ya “Viva Technology 2019”.

Iyi nama isanzwe ibera i Paris buri mwaka, ihuza ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Iy’uyu mwaka iteganyijwe kuba kuva ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi kugeza ku wa gatandatu ku wa 18 Gicurasi 2019.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzaba yitabira iyi nama ku ncuro ye ya kabiri, azageza ijambo ku baturutse imihanda yose y’isi bazaba bitabiriye iyi nama.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiri mu bigo bitandukanye bizitabira iyi nama.

Mu bandi bafite icyo bazageza ku bazitabira iyi nama barimo Umushinwa Jacky Ma washinze Alibaba Group, Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau, cyo kimwe na Margrethe Vestage usanzwe ari komiseri w’amarushanwa ku mugabane w’u Burayi.

Ginni Rometty uyobora uruganda rw’Abanyamerika rukora za mudasobwa rwa IBM, Jimmy Wales washinze urubuga rwa Wikipedia,  Ken Hu usanzwe ari umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Huawei, Mickey Mikitani uyobora uruganda rwa Rakuten rwo mu Buyapani cyo kimwe n’umuyobozi w’uruganda rwa Samsung na bo bazageza ijambo ku bazitabira inama ya Viva Technology 2019.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaherukaga kwitabira inama ya Viva Technology muri 2018. Kuri iyi ncuro we na mugenzi we Emmanuel Macron basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye na yo, berekwa berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu ikoreshwa ry’ama-robot mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Isi ifite muri iki gihe, mu gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger