AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame mu bashenguwe n’urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse

Mu butumwa bufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse uherutse kwitaba Imana, Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu musenateri yitabye Imana ari ‘Igihombo gikomeye ku Rwanda kubera imirimo itandukanye yakoreye igihugu’.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yasezeweho anashyingurwa n’abo mu muryango we, nyuma yo kwitaba Imana ku wa 08 z’uku kwezi aguye mu bitaro bya John Hopkins biherereye muri Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yari arwariye.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge aho yari atuye, ukomereza mu ngoro y’inteko ishinga amategeko aho wasezereweho mu cyubahiro nk’umwe mu bari bagize sena y’u Rwanda, mbere yo kujya kumusabira; mu muhango wa Misa wabereye muri Paruwasi Gatulika ya Regina Pacis.

Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Bishagara, wabereye mu rimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo.

Abafashe umwanya wo kugira icyo bavuga kuri nyakwigendera bose, bagarutse ku byiza bitandukanye yakoze ku bw’inyungu z’igihugu, bashimangira ko kumubura ari igihombo gikomeye ku Rwanda.

Mu butumwa bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Hon. Judith Uwizeye, Perezida Kagame Senateri Bishagara yatabarutse ari igihombo gikomeye ku Rwanda kubera ibyiza yakoze.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame buragira buti” Tugize igihombo gikomeye. Tubuze umuyobozi wakundaga igihugu n’ Abanyarwanda. Mu izina ryanjye bwite n’ iry’ umuryango wanjye nifatanyije n’ umuryango wa Hon. Senateri Kagoyire, muri ibi bihe by’ akababaro kandi nywifurije gukomera.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza we yavuze ko abakoranye na Senateri Kagoyire bazi uburyo yakundaga igihugu. Makuza kandi yavuze ko Bishagara yari umugore warangwaga n’ubwuzu n’ubwitonzi bityo kumubura akaba ntawe bitashengura.

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.

Uretse kuba yari umusenateri,

Bishagara Kagoyire Thérèse yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI muri 1996-2004, umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Pro-femmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011)

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011.

Hagati ya 2007 na 2011, yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997.

Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

 

Teradignews tugize duti” Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi twihanganishije abo mu muryango we”.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger