AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya kuri COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu nibyo byatangaje ko iyi nama iza kwiga ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Ni inama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe ubwandu mu gihugu bwo bukigaragara mu turere twose tw’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali, dore ko mu minsi irindwi ishize, abantu 3.500 nibo bagaragaye banduye Covid-19.

Abapfuye nabo bakomeje kwiyongera mu minsi irindwi ishize kuko habonetse impfu 51. Cyakora ibikorwa byo gukingira nabyo byashyizwemo imbaraga nyinshi kuko ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.

Iyi nama ibaye mu gihe mu gihugu hamaze gukingirwa abantu miliyoni 1,5 bahawe dose ya mbere mu gihe abakingiwe byuzuye barenga ibihumbi 660.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Iyi nama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya zigamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 mu gihugu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger