Perezida Kagame atsindiye igihembo cy’Umunyafurika w’Umwaka
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe yatsindiye igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka, gihabwa abantu b’indashyikirwa mu bucuruzi n’imiyoborere bahize abandi mu guteza imbere sosiyete ya Afurika.
Biciye ku rubuga rwa Twitter abateguye ibihembo cyangwa iri shimwe banditse bagira bati “Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka gihawe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Uyu muyobozi kandi ari no ku rupapuro rubanza rw’ikinyamakuru cyandika ku bantu b’indashyikirwa Forbes cyo mu kwezi kwa 12 kugeza mu kwa mbere 2019”.
Iryo rushanwa rizwi nka ‘AABLA’ “All Africa Business Leaders Awards ” rigamije gushimira abacuruzi b’indashyikirwa ndetse n’abayobozi berekanye ubudasa mu guteza imbere abo bayobora ndetse n’ubucuruzi.
Iri shimwe ritangwa kubufatanye na televiziyo CNBC Africa, aho ababitegura bashimira abayobozi b’indashyikirwa, ndetse n’abakomeje kuzana impinduka mu bucuruzi bw’Afurika, Umuhango wo guhemba ababaye indashyikirwa ku mugabane w’Afurika wabereye muri Afurika y’Epfo, gusa kuko Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 muri Argentine, igihembo cye cyakiriwe n’ uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo Ambasaderi Vincent Karega ari kumwe n’umugore we.
Mu bandi bahembwe harimo Sir Donald Gordon, ukomoka muri Afurika y’Epfo washinze ikigo “Liberty Group” wahembwe nk’umuntu wahize abandi mu kugira uruhare mu bikorwa bw’urukundo.