AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame ategerejwe muri Namibia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Namibia aho atangira uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba, amb. Olivier Nduhungirehe, yatangarije The New Times ko Perezida Kagame agira ibiganiro na Hage Gottfried Geingob.

Nduhungirehe kandi yavuze ko uretse ibi biganiro ku mubano w’ ibihugu byombi hanateganyijwe isinywa ry’ amasezerano rusange y’ ubutwererane hagati y’ ibi bihugu.

Kugeza ubu Polisi y’ u Rwanda n’ iya Nambia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ ubutwererane mu by’ umutekano ashingiye mu masezerane impande zombi zashyizeho umukono mu Ugushyingo 2015.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Namibia ruje rukurikira inzinduko amaze iminsi agirira mu bihugu bigize SADC birimo Zambia, Mozambique, South Africa, Botswana, Angola, Madagascar na Zimbabwe.

Perezida Kagame na Hage Gottfried Geingob wa Namibia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger