Amakuru ashushye

Perezida Kagame ategerejwe i Paris mu nama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga ya ‘VIVATECH’

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda  Paul Kagame ategerejwe I Paris mu Bufaransa aho agomba kwitabira inama mpuzamahanga y’iga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ‘VIVATECH’.

Iyi nama igiye kwitabirwa na Perezida Kagame iba buri mwaka ikaba yitabirwa n’abantu bagera kuri 800 . Jeunne Afrique yanditse ko Perezida Paul Kagame azitabira iyi nama yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira izwi nka VivaTech izaba hagati ya tariki ya 24 na 26 Gicurasi.

Amakuru Teradignews.rw ikesha Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa avuga ko bategerezanyije amatsiko ndetse n’ibyishimo byinshi Perezida Kagame dore ko ataherukaga muri iki gihugu kuko yahaherukaga mu 2015 ubwo yari yitabiriye inama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO, ifite ikicaro i Paris), ngo Umuryango w’Abanyarwanda bahaba biteguye kumwakirana urugwiro.

Umubano w’ u Rwanda n’Ubufaransa uhoramo agatotsi ahanini bitewe n’uruhare Ubufaransa rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubufarasa ntibwigeze bwemera uru ruhare nubwo Nicolas Sarkozy wahoze ayobora iki gihugu yemeye ko habaye ho amakosa mu gufata imyanzuro ubwo ingabo z’ubufaransa zari mu Rwanda haba Jenoside.

Perezida Kagame mu gihe yaba agiye mu Bufaransa ntabwo byari byatangazwa ko yagirana ibiganiro na mugenzi we w’ Ubufaransa Emmanuel Macron.

Muri Werurwe 2018 nibwo Perezida Kagame wari wagiye mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba; yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we wari wayitabiriye.

Hagati aho, u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron w’imyaka 40 agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.

Iyi nama ya VivaTech ibera i Paris ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi bwifashisha ikoranabuhanga , Uyu mwaka ngo bazibanda cyane kuri Africa bikaba biteganyijwe ko amakompanyi 300 yo muri Africa nayo aziyitabira.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na  w’u Bufaransa ubwo baheruka guhurira mu Buhinde
Twitter
WhatsApp
FbMessenger