AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame ategerejwe i Burera gutaha Kaminuza iri ku rwego rw’iya Harvard

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu arataha ku mugaragaro Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (University of Global Health Equity,UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyi Kaminuza yari isanzwe ifite agashami i Kigali katangiye mu mwaka wa 2015 kigisha amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe, ndetse abarimu bamwe bakaba ari abo muri iyo kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku Isi, bafatanya n’abo mu ishuri rya Tufts i Boston.

Umushinga wo kubaka inyubako z’iyi Kaminuza mu misozi ya Butaro, kuri hegitari zigera ku ijana z’ubutaka watangiye mu 2016.

Inyubako zitahwa zigizwe n’ibiro by’abayobozi b’ishuri, inzu zo kuraramo zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 200 n’abakozi, aho kurira n’inyubako esheshatu zigizwe n’ibyumba by’amashuri.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko izibanda ku gutanga amasomo afite aho ahuriye n’ubuvuzi rusange mu rwego rwo kubakira abanyeshuri ubushobozi bwo kuba abavuzi ariko bafite ubushobozi bwo gutekereza uburyo bwiza bw’imitangire y’ubuvuzi mu bice by’icyaro ku isi.

Ushinzwe iteganyabikorwa mu muryango Partners in Health akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Harvard, Dr Paul Farmer yavuze ko kuba iri shuri ryarashyizwe mu cyaro atari impanuka, ahubwo ngo nibyo bifuzaga.

Ati “Ntabwo ari impanuka kuba Kaminuza yacu iri mu cyaro. Turifuza ko abanyeshuri bacu bumva uko bimera gutanga serivisi z’ubuzima mu bice by’icyaro ariko by’umwihariko gutekereza birenze ibyo biga mu ishuri no mu mavuriro. Niba dushaka kubona Isi aho buri wese uko yaba ameze kose ahabwa ubuvuzi bugezweho, tugomba guhindura uburyo duhugura abayobozi b’ejo hazaza.”

Abanyeshuri bazajya bemerererwa kwiga muri iyi kaminuza ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga (Medicine), Kubaga (surgery) cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange.

Mu mwaka wa 2018, abanyeshuri 300 banditse basaba kwiga muri iryo shuri ariko haherutse gutangira abagera kuri 24 gusa baturutse mu bihugu 12 bitandukanye byo muri Afurika.

Iyo Kaminuza ivuga ko guhitamo abayigamo izajya yibanda ku bantu baturuka mu miryango itishoboye.

Kuri ubu hafi 100 % by’abanyeshuri iyi Kaminuza ifite ibagenera ubufasha bwo kwiga. Nibura mu bafashwa buri munyeshuri yishyurirwa amadolari 49 000, mu mafaranga y’ishuri angana n’amadolari 54 000 asabwa.

Inyubako z’iyi Kaminuza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger