Perezida Kagame ashima PM Abiy Ahmed wahawe igihembo cy’amahoro
Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Ahmed Abiy Ali nyuma yo gutangazwa ko ari wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri uyu mwaka wa 2019 , igihembo cy’umuntu waharaniye amahoro ku Isi, yavuze ko uyu muyobozi akwiye ririya shimwe.
Dr Ahmed Abiy wahawe iki gihembo kititiriwe Nobel ejo, yahise atangaza ko akishimiye ati “Iki gihembo ni icya Ethiopia n’umugabane wa Africa.”
Abiy yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate we mu kubanisha igihu cye na Erithrea byari bimaze imyaka 20 mu ntambara.
Komite yo muri Norvège ishinzwe gutoranya abahabwa iki gihembo kandi yahisemo Abiy kubw’umuhate we mu gushakisha amahoro mu karere k’ihembe rya Afurika igihugu cye kirimo no ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda usanzwe agenderanira na Dr Ahmed, yamushimiye kuba yahawe iki gihembo gikomeye ku Isi.
Yagize ati
“Ndagushimiye muvandimwe kandi nshuti yanjye Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Uragikwiriye rwose! Umuhate wawe mu guharanira ubumwe bwa Ethiopia, amahoro n’ubutwererane mu karere ni urugero kuri benshi muri Afurika.”
Perezida Kagame yashimye uyu muyobozi waranzwe n’umuhate mu kunga ubumwe bw’abanya-Ethiopia no guharanira imikoranire mu kubungabunga amahoro mu karere.
Aba bayobozi bombi basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye. Muri Gicurasi ubwo Perezida Kagame yasuraga mugenzi we Abiy yamugabiye inka y’imbyeyi n’iyayo amushimira ibikorwa bye byo guteza imbere abanyarwanda.
Abiy Ahmed abaye umuntu wa 100 uhawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akazagishyikirizwa mu mujyi wa Oslo muri Norvège mu Ukuboza uyu mwaka. Iki gihembo kiba giherekejwe n’ishimwe ry’ibihumbi 900 000 by’amadolari, ni ukuvuga 832 500 000 Frw.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethipia byatangaje ko igihembo Abiy ahawe ari ijwi rihamagarira Abanya-Ethiopia bose guharanira amahoro mu gihugu cyabo no mu ihembe rya Afurika by’umwihariko, ryakunze kurangwa n’imvururu.
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyigikirwa bigamije amahoro.
Umwaka ushize cyahawe umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege Mukengere ndetse n’umugore wo muri Iraq, Nadia Murad.