Perezida Kagame asanga icyorezo cya SIDA ari ikintu gikwiye guhagurukirwa n’Isi yose
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yateraniye i Kigali ICASA, kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Ukuboza 2019, yiga ku kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yavuze ko SIDA ari icyorezo kitagira umupaka bityo ko n’ibikorwa byose bigamije kurwanya ikwirakwiza rya cyo bikwiye kuba igikorwa gihuriweho n’Isi.
Perezida Kagame yanavuze ko ibiganiro bifunguye biganirwa ku ngamba zikwiye gufatwa mu kurwanya aka gakoko, biri mu bigira uruhare mu gutabara ubuzima bw’abantu.
Ati “Iyo bigeze ku bwandu bwandurira mu mibonano mpuzabitsina, guhishira no guceceka bitwara ubuzima.”
Yavuze ikimwaro gituma abafite ubwandu bwa SIDA bacika intege zo kubyakira bigatuma bajya no gufata imiti igabanya ubukana n’izindi serivisi z’ubuvuzi zabafasha.
Yavuze ko inama nk’iyi ya ICASA iriho kugira ngo ikureho ibidakunze kuvugwa bifatwa nka kirazira kuko bituma ubwandu burushaho kwiyongera.
Ati “Ni mwebwe mugomba kuzamura ijwi mukavuga ko twavuye kure muri uru rugamba kandi ko tugomba gukora ibirenzeho.”
Yavuze kandi ko Virus Itera SIDA ari icyorezo kitagira umupaka bityo ko kurwanya ikwirakwiza ryacyo bikwiye guhurirwaho n’Isi yose.
Avuga ko ari ingenzi gukomeza gushyikira imishinga n’ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo nk’Ikigega kizwi nka Global Fund Gavi na PEPFAR byagize uruhare rukomeye muri uru rugendo.
Yahamagariye Guverinoma z’ibihugu bya Africa ko mu bushobozi bwazo zikwiye gushyira mu byihutirwa serivisi z’ubuvuzi, kandi zikagira ubufatanye bw’igihe kirambye n’imiryango inyuranye.
Perezida Kagame yagaragaje ibikwiye gukorwa mu rugamba rwo guhanga n’ubwandu bwa SIDA, yavuze ko ikindi k’ingenzi ari uko Leta zashyiraho uburyo buhamye mu bihe birembere bw’ubuvuzi.
Yavuze ko urwego rw’ubuzima rushikamye rusaba ibintu bitatu by’ingenzi birimo ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga, avuga ko hakenewe uburyo bugezweho bwo korohereza abantu kugerwaho n’ubuvuzi aho ari ho hose baba batuye.
Yavuze kandi ko icya kabiri ari abantu nk’Abaganga b’abanyamwuga bafite ubumenyi buhagije byaba byiza bakaba bari ku rwego rwo hejuru n’abo mu buyobozi.
Icya gatatu yavuze ko ari ikizere. Ati “Ikizere gituma abaturage bizera kandi bakagendera ku mirongo n’amabwiriza y’inzego za Leta kandi bigahindura imyitwarire yabo.”
Yavuze ko ibi ari byo byatumye abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu byagezweho mu rwego rw’ubuzima mu bihugu binyuranye birimo n’u Rwanda.
Yavuze ko abaturage bose baba abakuru n’abato bagomba kwibona nk’abafatanyabikorwa ba Leta kugira ngo izo ngamba zose zibashe kugerwaho.
Perezida Kagame yavuze ko imbaraga zose zishoboka gukoreshwa mu kurwanya SIDA zikwiye kwitabazwa kugira ngo abantu birinde gutsindwa muri uru rugamba.