Perezida Kagame ari muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azagirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu (Emir), Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.
Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.
Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’akarere no ku rwego mpuzamahanga, n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibi biganiro bibayeho mu gihe u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye umubano ukomeye na Qatar.
Ku wa 18 Gashyantare 2018 Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.
Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.
Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.
Aba bayobozi baherukaga kugirana ibiganiro ku wa 24 Nzeri 2018 i New York, ubwo bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.