AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame ari i Abu Dhabi (+Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame, yamaze kugera ku mugabane wa Asia i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ( United Arab Emirates) aho yitabiriye inama ya ’World Policy Conference’ ya 2021 yiga kuri Politiki ya za leta z’ibihugu.

Uru rugendo rwa  Perezida Kagame i Abu Dhabi rwemejwe  n’ibiro bye (Village Urugwiro) mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter.

Iyi nama yitabiriye ni inama iba buri mwaka, ikaba igizwe n’ibiganiro bihuza abayobozi mu by’ubukungu, politiki, abadipolomate, abahagarariye imiryango itari iya leta, impuguke ndetse n’abanyamakuru bo ku Isi yose.

Iyi nama kandi  igamije gutekereza, kuganira ndetse no gutanga ibisubizo byubaka ku bibazo byo mu karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu bandi byitezwe ko bitabira iyi nama harimo n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Umuryango ’World Policy Conference’  WPC washinzwe mu 2008, ukaba ugamije gutanga ubufasha mu guharanira kugira Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera.

Ikindi wamenya kuri uyu muryango ni uko ugamije gufasha abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibibazo  bitandukanye biba byibasiye Isi.

Umukuru w’igihugu yaherukaga kwitabira inama ya 12 y’Umuryango WPC yari yabereye i Marrakech muri Maroc muri 2019.

Perezida Kagame ageze muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu  mu gihe U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rigiye kubera i Dubai.

Ni imurikagurisha ryitabirwa n’ibihugu birenga 190, rikaba rizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 ukwakira rikazageza tariki 31 Werurwe umwaka utaha wa 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger