Perezida Kagame arerekeza muri Tanzania kuganira na P. Magufuli
Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame arajya mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Dar es Salaam muri Tanzania aho ari bunagirane ibiganiro na mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko aba bayobozi bombi bari buganire ku bireba umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bayoboye ndetse n’ibireba umuryango w’ibihugu bihuriyemo. Nyuma baragirana ikiganiro n’itangazamakuru ku byo baganiriye.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibihugu byo mu karere ya Tanzania yatangaje ko Perezida Kagame ari buze muri Tanzania ku butumire bwa mugenzi we Magufuli. Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga naryo ko bazaganira ku bireba ibihugu bayoboye n’ibireba umuryango bihuriyemo.
Perezida kagame ubu ni we uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame aheruka muri Tanzania muri Mutarama umwaka ushize, naho mugenzi we Magufuli yaje mu Rwanda muri Mata 2016.
U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga wo kubaka inzira ya ‘gari ya moshi’ iva Isaka ikagera i Kigali, uyu muhora wo hagati watuma ibicuruzwa bibasha kuva ku cyambu cya Dar es Salaam bikagera mu Rwanda bidatinze.
Ni mu gihe kandi umuhora wa ruguru ubu uriho ibibazo by’inzira kubera umubano mubi n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda muri iyi minsi, bitumye ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubu busa n’ubwahagaze.
Minisitiri ushinzwe ubucuruzi muri Uganda Amelia Kyambadde ejo yatangaje ko abacuruzi bo muri Uganda boherezaga ibicuruzwa mu Rwanda bagomba gushaka irindi soko (NTV Uganda), ku ruhande rw’u Rwanda nta bicuruzwa n’abantu bambuka bajya hakurya muri Uganda usibye abanyamahanga.
Perezida Kagame na mugenzi we Magufuli iki kibazo cy’u Rwanda na Uganda gishobora kuba mu biri burange cyane ibiganiro byabo mu ngingo ireba Umuryango uhuje ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa.