Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Uganda kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azagirira uruzinduko mu gihugu cya Uganda, bikaba byitezwe ko we na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda bazaganira ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko muri uru ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, Perezida Kagame na Museveni Yoweli Kaguta Museveni bazahurira Entebbe muri Uganda.

Perezida Kagame w’u Rwanda na Museveni baherukaga guhurira mu nama yigaga ku bucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika, iyi nama ikaba yarabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

Perezida Kagame yaherukaga kubonanira na Museveni mu nama yabereye muri Ethiopia.

Aba bayobozi bombi bashoboraga kongera guhurira mu nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, gusa Museveni wari witezwe muri iyi nama yabereye i Kigali mu Rwanda kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Werurwe 2018 yasubitse urugendo rwe mu buryo butunguranye, ndetse itsinda ry’abashinzwe  umutekano we bari baraye  i Kigali babyuka basubira iwabo muri Uganda.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze igihe uvugwamo agatotsi, bigashimangirwa n’abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bafatwa bakanafungirwa muri Uganda, abandi bagashimutwa ari na ko bakorerwa iyicarubozo mbere yo kurekurwa bakoherezwa mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi amakuru yavugaga ko inzego z’iperereza za Uganda zakoraniraga hafi n’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma bakaza kukivamo, kugira ngo hacurwe imigambi mibisha hagambiriwe gusiga u Rwanda icyasha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger