AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame agiye kwiyambaza abakire bakomoka i Nyamagabe ngo bateze imbere Umujyi bakomokamo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko agiye kwiyambaza abakire bakomoka mu karere ka Nyamagabe bibera mu mujyi wa Kigali, kugira ngo basubire guteza imbere umujyi wa Nyamagabe bakomokamo atumva ikibura ngo utere imbere nk’iyindi mijyi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ubwo yasuraga abaturage ba Nyamagabe kuri uyu wa kabiri. Perezida Kagame yahuriye n’ibihumbi by’abaturage ba Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi, abagira inama z’uko bakemura ibibazo bituma iterambere ry’akarere kabo rigenda biguru ntege.

Mu byo Perezida yagiriyeho ab’i Nyamagabe inama, harimo ko batagomba gutegereza inkunga ziturutse mu mahanga kugira ngo bakemure ibibazo bito bibugarije. Yatanze urugero rw’uko hadakenewe inkunga z’abaterankunga kugira ngo abantu bagire ubwiherero cyangwa ngo barwanye ikibazo cy’umwanda.

Perezida Kagame kandi yabwiye aba baturage ko badashobora kuva mu bukene mu gihe badakora.

Ati”Ubu bukene tuvuga buri munsi kandi bugaragara ku bantu batari bake dushaka gukemura, ntabwo twakemura icyo kibazo cy’ubukene tudakora, tudakoresha neza na bikeya dufite.”

Ku bijyanye n’Umujyi wa Nyamagabe udatera imbere ugereranyije n’indi mijyi yunganira Kigali, Perezida Kagame yavuze ko agiye kwirukana abakire bakomoka i Nyamagabe baba i Kigali kugira ngo baze kuzahura Umujyi bakomokamo.

Ati” Hari abantu ba Nyamagabe bakomoka muri Nyamagabe bahatuye, bahavuka, bafite amikoro bibera i Kigali. Ndaza kubirukana mu mujyi baze hano. Buriya ntibyafasha? Hari abagomba kuba bicaye hariya muri VIP ndaza kubashaka tubiganire. Tugomba gushaka uburyo ibibazo bishoboka bikemurwa vuba.”

Perezida Kagame yanagarutse ku isoko rishya rya Nyamagabe rimaze igihe ryaranze kuzura, ategeka ko ryuzuzwa mu maguru mashya, ibitabaye ibyo bakarireka.

Ati”Ibya rya soko ryavugwaga n’ibyo Guverineri yari amaze kuvuga, ntabwo nigeze numva ikibazo cy’isoko cyajyaho kikamara imyaka itatu kikabura ugikemura…Na ho ntabwo isoko ryajyaho ngo rihagarare ari igice ryaragiyeho amafaranga, nibirangiza bikwamire ahongaho bitagira igihe bizarangirira gukemuka. Iryo soko rero riraza kurangira cyangwa rifungwe. Nta kiri hagati ahongaho kuri njyewe. Turarirangiza, cyangwa se turarivaho, turyihorere tumenye ko ryatunaniye tujye mu bindi bikorwa.”

Perezida Kagame yaherukaga i Nyamagabe muri Kamena 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger