Perezida Kagame agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa ushinja umukoresha we kumukubita
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’uwitwa Kamali Diane uherutse kwandika kurubuga rwa Twitter avuga ko yakubitiwe mu ruhame akanatukwa na Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri televiziyo ya Goodrich TV.
Kamali Diane uvuga ko yakubitiwe muruhame ku wa 05 Nzeri 2019, nibwo yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo hakaba hashize amezi abiri uwo mugabo atarahanwa.
Diane nyuma yo kubona ko ikibazo cye kitarigukurikiranwa yahisemo kwandika ubutunmwa ku rubuga rwa Twitter avuga ikibazo cye abimenyesha inzego zitandukanye zirimo ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro), Madame Jeanette Kagame ndetse na Perezida Kagame.
Nyuma y’iminsi 6 Kamali Diane yanditse ubutumwa kuri twitter , Perezida Kagame yamusubije avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo.
“Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB. Ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”
Kamali Diane mu minsi ishize aganira n’itangazamakuru yavuze ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera. Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Francis, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Habumugisha yatawe muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku munsi ukurikiyeho, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira umuntu mu ruhame.
Igihe iki cyaha cyaba kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.
Iyi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.