AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Joe Biden yavuze amahitamo perezida Putin asigaje mu ntambara

Perezida Joe Biden w’Uburusiya abona ko ibyago biri kwiyongera ko Perezida Putin ashobora gukoresha intwaro z’ubumara budasanzwe (biological weapons) kuko asa n’aho nta mahitamo asigaranye.

Mykhaylo Podolyak umujyanama wa Perezida Zelensky we avuga ko kwihagararaho kwa Ukraine kuri gutuma ibiganiro by’impande zombi byihuta.

Gusa yongeraho ko amasezerano y’amahoro azagerwaho n’abategetsi b’impande zombi,.

Hagati aho Uburusiya bukomeje kurasa bikomeye i Kyiv, aho abantu umunani bapfuye mu bisasu byarashwe ahatuwe no ku isoko rinini ry’umurwa mukuru.

Perezida Joe Biden wa Amerika avuga ko Putin “umugongo we uri ku rukuta” muri Ukraine, ibyongera ibyago ko ashobora gukoresha intwaro z’ubumara (biological and chemical weapons).

Mu nama i Washington DC kuwa mbere, Biden yavuze ko Uburusiya buri gutegura “impamvu mpimbano”.

Ati: “Bari kuvuga ko na Ukraine ifite bene izo ntwaro muri Ukraine, icyo ni ikimenyetso kiboneka ko bari gushaka kuzikoresha zombi.”

Mu minsi ishize Amerika n’inshuti zayo bakomeje kuvuga ko Uburusiya bushobora kubeshya ko hari intwaro nk’izo muri Ukraine kugira ngo butangire kuzikoresha.

Amerika ivuga ko izo ntwaro zisa n’aho ari uburyo Putin asigaranye muri iyi ntambara itarimo kugenda uko yayitekereje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger