Perezida George Weah yahaye icyubahiro umumotari watoye amadolari 50,000 akayasubiza nyirayo
Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18 watoye amadolari y’Amerika 50,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 50 mu mafaranga y’u Rwanda akayasubiza uwari wayataye.
Uyu mu motari witwa Emmanuel Tolue amafaranga yatoye yari ay’umucuruzi w’umugore wari wayataye mu karere ka Nimba kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Liberia.
Ku wa mbere taliki 18 Ukwakira Perezida Weah yahuye na Emmanuel Tolue mu muhango wabereye mu murwa mukuru Monrovia, amuha amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga , bivugwa ko azishyurirwa amashuri kugeza muri kaminuza..
Dore ko uyu musore yari yaravuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto.
Perezida Weah akoze ibi nyuma yaho mu minsi ya vuba aha kubera igikorwa cy’uyu mumotari yahindutse intwari muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba besnhi bamushimira umutima w’ubutwari yagize agasubiza amafaranga menshu yari yatoye.
Uyu mu motari yatoye ayo mafaranga azingiye mu gikapu cya plastike ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma yuko uyu mugore ya yagiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.
Madamu Yancy yashimye ubunyangamugayo bw’uwo musore, amuha amafaranga y’ububonamaso n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y’Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda).
Perezida Weah yashimye uyu mumotari Tolue kubera “imyitwarire myiza idasanzwe n’ubuturage bwiza” bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.
Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y’Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya “kugira ngo ushobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga”.
Umukuru w’igihugu cya Liberia Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia – umudari w’indashyikirwa – kubera ubunyangamugayo bwe.