Perezida Felix Tshisekedi yakiriye ingabo zihariye z’Abanyamerika
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felex Tshiskedi, yaraye yakiriye ingabo z’Abanyamerika zagiye muri kiriya gihugu kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Izi ngabo ari ziyobowe na Ambasaderi w’Amerika muri Congo-Kinshasa Bwana Mike Hammer.
Nyuma yo kubakira mu Biro bye, Perezida Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko bariya basirikare baje gufatanya n’ingabo ze guhashya imitwe y’iterabwoba imaze iminsi yarazengereje abatuye Uburasirazuba bw’igihugu cye.
Ingabo z’Amerika zigeze muri kiriya gihugu nyuma y’iminsi micye hari ingabo za Kenya zigeze yo.
Izi ngabo zaje kwigira hamwe uko zafatanya n’iza DRC ngo bahashye bariya barwanyi.
Iza Uganda nazo zahageze mu mezi macye ashize, ubuvugizi bwazo bukavuga ko zagiyeyo guhashya ADF igizwe n’abarwanyi biganjemo abakomoka muri Uganda.
Itangazamakuru mpuzamahanga rimaze iminsi rivuga ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari hamwe mu hantu umutwe Al Qaeda na Islamic State bashinze ibirindiro.
Muri Afurika bariya barwanyi bafite ibirindiro muri Nigeria, Mozambique, Repubulika ya Demukarasi ya Congo no mu bihugu bigize igice cy’Afurika ikikije ubutayu bwa Sahari kitwa Sahel.