Perezida Felix Tshisekedi wa DRC agiye gusura u Rwanda
Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere ,ku butumire bwa Perezida Kagame.
Perezida Tshisekedi azaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ‘African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku mwiherero Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, yemeje aya makuru avuga ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na DRC umeze neza ariko Vital Kamerhé, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Tshisekedi, ejo yari mu Rwanda mu gutegura uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, banaganiriye uko warushaho kunozwa.
Ati “Turabona umubano ugenda urushaho kumera neza haba mu kurwanya no gukumira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Congo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi turabona bigenda neza kandi turifuza ko byarushaho kumera neza.”
U Rwanda kizaba ari igihugu cy’amahanga cya gatatu Perezida Félix Tshisekedi agiye kugenderera kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya na Angola ndetse yitabira n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Félix Antoine Tshisekedi yatorewe manda y’imyaka itanu, mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, akaba yarabaye perezida wa gatanu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia yahavuye atorewe kuba visi perezida wa gatatu w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka.