AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Félix Tshisekedi anyotewe no kwinjiza DRC mu muryango wa EAC

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rwe rwa kabiri yari agiriye hanze y’igihugu cye kuva yatorwa , ubwo yari mu gihugu cya Kenya mu biganiro yagiranye na  Perezida Uhuru Kenyatta, Tshisekedi yagaragaje ko igihugu cye gifite inyota yo kuba umunyamuryango wa EAC.

The East African, yatangaje ko Perezida Tshisekedi yashimye cyane Uhuru Kenyatta witabiriye irahira rye(Akaba ari nawe mukuru w’igihugu wenyine wari witabiriye uyu muhango) ndetse anagaragaza inyota yo kuba igihugu cye cyagirwa umunyamuryango wa EAC {Umuryango w’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba}.

Kuri ubu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ugizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo, ni umuryango muri iki gihe uyobowe na Perezida Paul Kagame .

Tshisekedi kandi yashimye cyane uruhare rukomeye icyambu cya Mombasa cyagize ku bukungu n’imibereho myiza y’abatuye ba DRC, avuga ko igihugu cye cyifuza kwinjira muri EAC kugira ngo bakomeze umubano mu by’ubukungu n’akarere.

Perezida Félix Tshisekedi  yashimye cyane uruhare rukomeye icyambu cya Mombasa cyagize ku bukungu n’imibereho myiza y’abatuye ba DRC, avuga ko igihugu cye cyifuza kwinjira muri EAC kugira ngo bakomeze umubano mu by’ubukungu n’akarere ngo kuko abaturage ba Congo bibagora cyane kugera i Mombasa abona byaborohera igihe igihugu ayoboye cyinjiye mu muryango wa EAC  (East African Community).

Perezida Uhuru Kenyatta kurubuga rwa Twitter yashimiye Perezida Félix Tshisekedi atangaza ko ibiganiro bagiranye bigamije ubucuruzi n’ibindi byagirira inyungu aturage bibihugu byombi Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kenyatta yashimye Tshisekedi uherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka muri Congo- Kinshasa

Perezida Uhuru Kenyatta asezera kuri Félix Tshisekedi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger