Perezida Emmanuel Macron yashinje uwa Turukiya kwivanga mu ntambara yo muri Libya
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashinje mugenzi we wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan kurenga ku byo yari yasezeranyije byo kutivanga mu ntambara yo muri Libya.
Macron yavuze ko ubwato bw’intambara bwa Turukiya buherekejwe n’abacanshuro bo muri Syria bwabonywe bugera muri Libya.
Perezida Erdogan ntacyo arasubiza kuri ibyo birego.
Mu ntangiriro ya Mutarama 2020, abategetsi batandukanye bo ku isi basezeranyije ko batazivanga mu kibazo cya Libya ndetse banasezeranya gukurikiza icyemezo cya ONU cy’ikomanyirizwa ku ntwaro.
Turukiya ishyigikiye leta ishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye iri ku butegetsi muri Libya ifite icyicaro mu murwa mukuru Tripoli.
Ubufaransa bwo bufitanye umubano n’ubutegetsi bwa mucyeba buyobowe n’inyeshyamba Jenerali Khalifa Haftar.
Kuva muri Mata 2019, leta ya Libya yemewe na ONU ihanganye n’ibitero yagabweho n’abarwanyi bashyigikiye Jenerali Haftar.
Macron yavuze ko kuba ubwato bw’intambara bwa Turukiya buri muri Libya ari “ukurengera bigaragara” ku byo Perezida Erdogan yari yemeye mu nama y’i Berlin mu Budage ku itariki ya 19 y’uku kwezi y’abategetsi bo ku isi biga ku kibazo cya Libya.
Yavuze ko ibikorwa bya Turukiya “bibangamiye umutekano w’Abanyaburayi bose n’abatuye mu karere ka Sahel”.
Akarere ka Sahel – kagizwe n’ubutaka hafi icya kabiri cyabwo bugwamo imvura nke mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara – kamaze hafi imyaka 10 ari isibaniro mu ntambara yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akazi y’idini ya kisilamu.
Hari ubwoba ko intwaro zivuye muri Libya zishobora kunyanyagira muri ako karere ka Sahel, aho abasirikare 4500 b’Ubufaransa n’ingabo zibungabunga amahoro zirenga 14000 z’umuryango w’abibumbye bafite ibirindiro.