Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Emmanuel Macron yahuye n’uruva gusenya ubwo yasuhuzaga abaturage

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yahuye n’uruva gusenya akubitwa urushyi mu maso ubwo yasuhuzaga abaturage bo mu gace kitwa Drome mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa kuri uyu wa Kabiri.

Abantu 2 bahise batabwa muri yombi bashinjwa gukubita uru rushyi mu maso Perezida Emmanuel Macron nkuko BFM TV na RMC babitangaza.

Perezida Emmanuel Macron yakubiswe uru rushyi n’umwe mu bantu wavuzaga induru ati “A Bas La Macronie’ (’Down with Macronia’).Aya magambo uyu muntu yavugaga n’ayamagana ubutegetsi bwa Macron.

Abashinzwe umutekano wa Macron bahise bafata uyu muntu wakubise Macron na mugenzi we hanyuma undi ushinzwe umutekano we ahita amukura mu bantu.

Perezida Macron yari yasuye ishyuri ry’ahitwa Tain-l’Hermitage muri Drome kujya kuganira n’abacuruza za resitora n’abanyeshuri ku buzima bwabo nyuma ya Covid-19.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Macron yambaye ishati y’umweru,agenda asuhuza abantu bari inyuma y’ibyuma,umwe avamo amukubita urushyi ariko abarinzi be barufashe rutaramugeraho.

Abarinzi ba Macron bahisa bafata uyu mugabo wari wambaye umupira w’icyatsi,amadarubindi n’agapfukamunwa,wamukubise urushyi n’undi mugenzi we.

Icyakora Macron yakomeje kuganira n’abaturage bari hafi aho gusa ibiro bye byavuze ko habayeho kumusagarira ntibyatangaza byinshi.

Prezida Macron arimo kuzenguruka igihugu cyose aho uyu munsi yari yasuye ishuri ryigisha amahoteri muri Tain-l’Hermitage. Urugendo rwe muri ako karere rwari ruteganyijwe gukomeza,nk’uko abategetsi babivuga, akaba yari gukomereza mu kigo cyigisha imyuga abafite hagati y’imyaka 25 na 30.

Urwo rugendo rw’umukuru w’igjhugu rubaye bucya hatangira gushyirwa mu bikorwa gahunda yo gufungura resitora n’utubari byari bimaze amezi iarindwi bifunze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger