AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Emmanuel Macron arashaka guhuza Libya

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakiriye impande zombi  zishamiranye muri Libya  mu ngoro ya Elysée  aho baganira k’umutekano wa Libya nibyayihuza  bagakora amatora mu mahoro no gushaka umuti w’ibibazo bya Libya.

Perezida Macron muri ibi biganiro yatumiye  Fayez al-Sarraj uzwi nka Minisitiri w’intebe wa Libya  wemewe na UN anatumira  Khalifa Haftar umuyobozi w’igisirikare ufite imbaga y’abamushyigikiye mu gace k’Uburasirazuba bwa Libya na Khaled al-Mishri uyoboye ikitwa Libyan High Council of State ndetse na Aguila Saleh umuyobozi w’Inteko y’Iburasirazuba bwa Libya.. Aba bagabo mbi n’abandi bafite uruhare rukomeye muri politike ya Libya bari i Paris mu nama batumiwemo na Perezida w’Ubufaransa aho bari kuganira ku kibazo cya Libya.

Igihugu cya Libya kiri mubihe bitari byiza by’umutekano muke ndetse ifite n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza kuva imvururu zashegeshe bikomeye iki gihugu zikanasiga uwari umukuru w’igihugu Moammar Khadafi yishwe. Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Libya byo biravuga ko abaturage ba Libya muri rusange ngo ntibishimiye iyi nama kuko batumva uko ibibazo bya Libya bigomba kumvikanirwaho i Paris kuko n’ibyo bibazo barimo ubu ngo ari ho byavuye.

Muri iyi nama hari abahagarariye ibihugu 19 birimo ibihugu by’ibituranyi  nka Misiri, Tunisia na Chad ndetse n’ibindi bihugu by’abarabu UAE, Qatar, Kuwait, Turkey, Algeria na Morocco, na Perezida Denis Sassou-Nguesso uyoboye akanama ka Africa yunze ubumwe ku kibazo cya Libya nawe biteganyijwe ko nawe yari  ahari.

Benshi bakurikirana polike mpuzamahanga bashinja igihugu cy’ubufaransa n’ibindi bihugu bihuriye mucyitwa bihugu bitanu bifite VETO muri UN kugira uruhare rukomeye mu bibazo Libya isigaye irimo muri iyi minsi.  Uwahaze ayobora Ubufaransa Nicolas Sarkozy bivugwa ari we wazaryozwa  gusenyuka kwa Libya.

Minisitiri w’intebe Fayez al-Sarraj (ibumoso) Perezida Emmanuel Macron na General Khalifa Haftar uyobora ingabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger