Perezida Edgar Lungu wa Zambia yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
Perezida wa Zambia Edgar Lungu, yageze i Kigali hano mu Rwanda aho yitabiriye inama iri kuhabera yiga ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).
Iyi nama iri kubera mu Rwanda kuva ejo ku wa gatatu, ikazasozwa ku munsi w’ejo. Abayitabiriye bari kurebera hamwe urugendo rw’imyaka itatu intego z’iterambere rirambye zimaze zigiyeho, ibyuho n’imbogamizi no kureba uko hafatwa ingamba zo kugera ku ntego mu myaka 12 isigaye.
Perezida Edgar akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.
Uyu mukuru w’igihugu cya Zambia, agomba kuba ari mu bakuru b’ibihugu bagomba kwitabira iyi nama kuri uyu wa gatanu.
Biteganyijwe ko ku munsi wa nyuma w’iyi nama abakuru b’ibihugu bagera kuri batandatu bazagaragaza ishusho y’uburyo intego z’iterambere rirambye zimaze kugerwaho muri Afurika.