Perezida Duterte yahawe urwamenyo kubera imyambarire ya Karovati
Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahaye perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte urwamenyo nyuma y’uko agaragaye yambaye karuvati nabi ubwo yari mu ruzinduko mu Burusiya.
Perezida Duterte yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya, ku wa Gatatu w’iki cyumweru ho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Dmitri Medvedev.
Amafoto yakwirakwijwe y’uko guhura kwabo, agaragaza karuvati ya Duterte ihengamye kandi iregeje, bisa nk’aho yayambaye yihuta.
Bamwe bahise batangira kumwiha ku mbuga nkoranyambaga, aho nko kuri Twitter hari uwagize ati “Yaba yaraye ijoro anywa? Ese yaba avuye mu kabari?”
Umuvugizi wa Perezida Duterte, Slavador Panelo yavuze ko karuvati ye yayiregeje ku bushake kuko yumvaga imubangamiye. Yavuze ko mu busanzwe Duterte ari umuntu ugira isuku ku buryo ababa hafi ye babizi neza.
Duterte uzwi cyane mu mbwirwaruhame zitavugwaho rumwe ndetse zikakaye, yigeze kuvuga ko atajya yambara amasogisi ndetse ngo nta za kositumu agira.
Azwi cyane kuri politiki yatangije muri Philippines yo guhiga abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, aho adatinya kwica ababifatiwemo.
Nyuma yo guhura na Minisitiri, ku wa Kane Perezida Duterte kandi yahuye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.