AmakuruUbukungu

Perezida Donald Trump yavanyeho inyungu u Rwanda rwakuraga muri AGOA

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yashyize mu bikorwa icyemezo yari yarafashe cy’uko bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwoherezaga mu isoko rihuriweho na Amerika ndetse n’umugabane wa Afurika rizwi nka  AGOA bitazongera gukurirwaho amahoro.

Ibi bije nyuma y’uko u Rwanda rwanze kwisubira ku cyemezo cyo guca imyenda n’inkweto bya caguwa harimo n’ibituruka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwafashe, binyuze mu kubishyiriraho imisoro ihanitse.

Ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda na byo byari byarafashe iki cyemezo mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwabo, gusa igitutu cya Amerika gituma ibi bihugu biza kwisubira kuri iki cyemezo.

Perezida Trump wari umaze amezi atandatu ahuye na Nyakubahwa Paul Kagame uyobora u Rwanda yategetse ko iki cyemezo gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa.

Leta ya Amerika ivuga ko Urwanda rwananiwe gukurikiza ibisabwa n’amasezerano ya AGOA yasinywe mu myaka 18 ishize, aha umugabane wa Afurika kohereza ibicuruzwa byinshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Urwanda rwoherezaga muri Amerika ibicuruzwa bitakwagaho amahoro bikoze mu myenda, ibintu by’ubukorikori bitandukanye bikoze mu mpu, inkweto ndetse n’uduseke, bikarwinjiriza angana na miliyoni 1 y’amadorali ku mwaka.

Amerika yo ivuga ko mu gihe Afurika yaba ihagaritse kugura imyenda n’inkweto bihaturuka, bishobora kugira ingaruka mbi ku baturage bayo bagera kuri 40,000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger