Perezida Donald Trump yasabye abanyamerika kujya bamwita ‘Nationaliste’
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump we abona abanyamerika bakwiyw kujya bamwita ‘Nationaliste’ izina rihabwa umuntu ushyira inyungu z’igihugu imbere y’ibindi byose akora.
Ibi Trump yabitangaje ku wa Mbere ubwo yari mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, mu bikorwa byo kwamamaza Senateri Ted Cruz ushaka kongera gutorerwa kuba umusenateri mu matora ateganyijwe muri Amerika, amatora azatorerwamo abasenateri, abadepite na ba Guverineri ba za Leta.
Muri uyu muhango Trump yasabye abari aho kujya bakoresha iryo jambo igihe cyose bashaka kumuvuga. Trump ashinja aba-Démocrates kwangiza igihugu by’umwihariko politiki y’abimukira, ngo kuko bashyizeho amategeko yorohereza abanyamahanga barimo n’abanyabyaha kwinjira muri Amerika, umutekano ku mipaka ukaba ugerwa ku mashyi.
Ubundi iri zina ‘Nationaliste’ Trump ashaka ko bajya bamwita rikunze guhabwa abantu bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bw’ibihugu byabo, cyangwa se bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere igihugu.