Perezida Donald Trump yahagaritse inkunga Amerika yageneraga OMS
Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga bageneraga ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.
Perezida Trump yaraye atangaje ko yiyemeje guhagarika inkunga yageneraga OMS kubera ko ngo yananiwe kubahiriza inshingano zayo zayo z’ingenzi mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.
Uyu mukuru w’igihugu yari yabanje guca amarenga ko azafata uyu mwanzuro mu cyumweru gishize nabwo ashinja OMS kwitwara nabi mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus imaze kugera mu bihugu byinshi ku isi no kutayishakaho amakuru ahagije ubwo yari imaze kugaragara mu Bushinwa mu mpera za 2019.
Trump yaraye abwiye abanyamakuru ati: “Ndi gutegeka abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus.OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa”.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko “ubu atari cyo gihe” cyo guhagarika inkunga OMS yahabwaga.
Yagize ati “Ubwo iki cyorezo kizaba kirangiye,hazaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko iki cyorezo cyakwirakwiriye cyane ku isi mu gihe gito nicyo ababishinzwe bakoze.Ariko iki sicyo gihe….Ntabwo aricyo gihe cyiza cyo kugabanya inkunga zagenerwaga ibikorwa bywa WHO/OMS cyangwa indi miryango yita ku buzima ishaka guhangana n’iyi virus.”
OMS/WHO yashinzwe mu mwaka wa 1948 nyuma gato y’aho UN ishyingiwe.Intego zayo n’uguhuriza hamwe ibihugu mu bijyanye n’ingamba zo kwita ku buzima by’umwihariko ku ndwara zandura.Uyu muryango ufite abanyamuryango 194 bohereza ababahagarariye mu kanama gashinzwe ubuzima ku isi.
OMS/WHO ikura amafaranga ahantu hatandukanye nko mu miryango mpuzamahanga,abaterankunga batandukanye biganjemo abaherwe,ibihugu biyigize ndetse na UN.
US nicyo gihugu cyari umuterankunga mukuru kuko mu myaka 2 ishyize yashyizemo miliyoni 893 z’amadolari.Iki gihugu kandi 14,67 ku ijana by’inkunga ku isi yose.UK ni iya 2 yatanze 434 z’amadolari mu gutera inkunga OMS aho ikurikiwe n’Ubudage n’Ubuyapani.Ubushinwa bwatanze miliyoni 86 z’amadolari muri iyi myaka 2 ishize.
Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, umwaka ushize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.
Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyugarijwe cyane na Coronavirus kurusha ibindi ku isi, kuko kugeza ubu abagera ku bihumbi 608, 377 bamaze kwandura naho 25, 981 imaze kubahitana.